Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAHISHUWE 1-3

“Nzi ibikorwa byawe”

“Nzi ibikorwa byawe”

1:20; 2:1, 2

  • “Inyenyeri ndwi”: Abasaza basutsweho umwuka n’abandi basaza bose muri rusange

  • ‘Mu kiganza [cya Yesu] cy’iburyo’: Inyenyeri ziyobowe na Yesu. Iyo umwe mu bagize inteko y’abasaza akeneye gukosorwa, Yesu akora ibishoboka byose agakosorwa mu gihe gikwiriye no mu buryo bukwiriye

  • “Ibitereko birindwi by’amatara bikozwe muri zahabu”: Bigereranya amatorero ya gikristo. Nk’uko igitereko cy’amatara cyatumaga mu ihema habona, ni na ko amatorero ya gikristo atanga urumuri ruturuka ku Mana (Mt 5:14). Kuba Yesu ‘agendera hagati’ y’ibyo bitereko by’amatara bisobanura ko agenzura umurimo ukorerwa mu matorero yose