IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Yehova azi ibyo dukeneye
Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge aduha ibyokurya “mu gihe gikwiriye.” Ibyo byerekana ko Yehova we uyobora uwo mugaragu, aba azi ibyo dukeneye (Mt 24:45). Urugero, ikoraniro ry’iminsi itatu n’amateraniro yo mu mibyizi bigaragaza ko ibyo ari ukuri.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “RAPORO YA KOMITE ISHINZWE IBYO KWIGISHA YO MURI 2017, HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Ni nde dukwiriye gushimira ibyokurya biba biziye igihe duhabwa mu makoraniro y’iminsi itatu, kandi kuki?
-
Gutegura iryo koraniro bitangira ryari?
-
Abavandimwe batoranya bate ingingo zizasuzumwa muri iryo koraniro?
-
Ni iyihe mirimo ijyanirana no gutegura ayo makoraniro?
-
Ni mu buhe buryo abavandimwe bifashisha uburyo bwo kwigisha bukoreshwa mu Ishuri rya Gileyadi, mu gihe bategura ibizigirwa mu materaniro yo mu mibyizi?
-
Ni mu buhe buryo inzego z’imirimo zitandukanye zikorera hamwe ngo zitegure Agatabo k’Iteraniro?
Ese uha agaciro ibintu Yehova aduteganyiriza ngo bidufashe kugira ukwizera gukomeye?