Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya wirinda umwuka w’isi mu gihe utegura ubukwe

Jya wirinda umwuka w’isi mu gihe utegura ubukwe

Mu gihe Abakristo bategura ubukwe, hari imyanzuro myinshi baba bagomba gufata. Hari igihe baba bumva bakora ubukwe buhambaye bumeze nk’ubwo babona mu gace batuyemo. Nanone abavandimwe n’inshuti bashobora kubabwira ibyo bakora ku munsi w’ubukwe. None se ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yafasha abitegura ubukwe gutegura neza uwo munsi, ku buryo bakomeza kugira umutimanama ukeye kandi ntibicuze?

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: UBUKWE BUHESHA YEHOVA ICYUBAHIRO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni mu buhe buryo imirongo y’Ibyanditswe ikurikira yafashije Nick na Juliana?

  • Kuki abitegura ubukwe bakwiriye guhitamo umuvandimwe ukuze mu buryo bw’umwuka ngo ‘ahagararire’ ubukwe?—Yh 2:9, 10, nwt.

  • Ni izihe mpamvu zatumye Nick na Juliana bihitiramo uko bategura ubukwe bwabo?

  • Ni nde ugomba gufata umwanzuro wa nyuma ku bigomba gukorwa mu bukwe no kwakira abatumiwe?—w06 15/10 25-26 par. 10.