AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Ukuboza 2016
Uburyo bw’icyitegererezo
Uburyo bwo gutanga Nimukanguke! n’uko twakwigisha ukuri ku birebana n’impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho. Ifashishe ingero zatanzwe maze ushake uburyo bwawe bw’icyitegererezo.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova”
Umuhanuzi Yesaya yavuze kuba intwaro bazazicuramo ibikoresho by’ubuhinzi, byerekana ko abagize ubwoko bwa Yehova bazabana mu mahoro. (Yesaya 2:
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza —Ugera umwigishwa ku mutima ukoresheje igitabo “Mugume mu rukundo rw’Imana”
Igitabo ‘Urukundo rw’Imana’ gifasha abigishwa kumenya uko amahame ya Bibiliya yabafasha mu mibereho yabo.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Mesiya yashohoje ubuhanuzi
Yesaya yarahanuye ko Mesiya yari kuzabwiriza muri Galilaya. Yesu yashohoje ubwo buhanuzi azengurukaga Galilaya yigisha kandi abwiriza ubutumwa bwiza.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
““Ndi hano, ba ari jye utuma”
Twakwigana dute ukwizera kwa Yesaya? Menya iby’umuryango wagiye kubwiriza aho ubufasha bukenewe.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova
Ni mu buhe buryo ubuhanuzi bwa Yesaya buvuga ibya paradizo, bwasohoye mu gihe cyashize, muri iki gihe no mu gihe kizaza?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Inyigisho ziva ku Mana zivanaho urwikekwe
Abantu bahoze ari abanzi ubu ni abavandimwe. Ibyo bigaragaza ko inyigisho ziva ku Mana zunga abantu.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Gutwaza igitugu bituma umuntu yamburwa ububasha
Shebuna yagombaga gukoresha ubutware bwe ate? Kuki Yehova yamushimbuje Eliyakimu?