UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
““Ndi hano, ba ari jye utuma”
Dukwiriye kwigana umuco wa Yesaya wo kwigomwa. Yagaragaje ukwizera ahita yemera gukora ibyo yasabwe, nubwo nta bisobanuro birambuye yahawe (Yes 6:8). Ese nawe ushobora kugira icyo uhindura, ukajya gukorera ahakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi (Zb 110:3)? Birumvikana ko mbere yo kugenda, ugomba kubanza ‘ukabara’ icyo bizagusaba (Lk 14:27, 28). Jya wemera kwigomwa kugira ngo uteze imbere umurimo wo kubwiriza (Mt 8:20; Mr 10:28-30). Nk’uko bigaragara muri videwo ivuga ngo Kujya gukorera aho ubufasha bukenewe, imigisha ubona iruta ibyo wigomwa.
NYUMA YO KUREBA VIDEWO, SUBIZA IBIBAZO BIKURIKIRA:
-
Ni iki abagize umuryango wa Williams bigomwe kugira ngo bajye kubwiriza muri Ekwateri?
-
Ni iki basuzumye mbere yo guhitamo aho bajya kubwiriza?
-
Ni iyihe migisha babonye?
-
Ni he wavana amakuru arebana no kujya gukorera aho ababwiriza bakenewe cyane?
MU MUGOROBA W’IBY’UMWUKA MU MURYANGO W’UBUTAHA, MUZAGANIRE KU BIBAZO BIKURIKIRA:
-
Twakora iki ngo twagure umurimo? (km 8/11 4-6)
-
Nubwo tudashobora kujya gukorera ahakenewe ababwiriza benshi, twafasha dute itorero ryacu? (w16.03 23-25)