Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Inyigisho ziva ku Mana zivanaho urwikekwe

Inyigisho ziva ku Mana zivanaho urwikekwe

Yehova ntarobanura ku butoni (Ibk 10:34, 35). Yakira abantu “bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose” (Ibh 7:9). Ni yo mpamvu abagize itorero rya gikristo batagomba kugira urwikekwe cyangwa ngo barobanure ku butoni (Yk 2:1-4). Inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana, zituma tuba muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka kuko zifasha abantu kugira imico myiza (Ye 11:6-9). Nidukora uko dushoboye tukarandura urwikekwe mu mutima wacu, tuzaba twigana Imana.Efe 5:1, 2.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO JOHNY NA GIDEON BAHOZE ARI ABANZI, NONE UBU NI ABAVANDIMWE, MAZE MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKRA:

  • Kuki inyigisho ziva ku Mana zifasha abantu kurandura ivangura n’urwikekwe kurusha imihati abantu bashyiraho?

  • Ni iki kigaragaza ko abagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe bihariye?

  • Ni mu buhe buryo kunga ubumwe bihesha Yehova ikuzo?