IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza —Ugera umwigishwa ku mutima ukoresheje igitabo “Mugume mu rukundo rw’Imana”
IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Abantu bagomba kumenya amahame ya Yehova kandi bakayakurikiza kugira ngo bamusenge mu buryo yemera (Yes 2:3, 4). Igitabo ‘Urukundo rw’Imana,’ ari na cyo gitabo cya kabiri dukoresha tuyobora ibyigisho bya Bibiliya, gifasha abigishwa kumenya uko amahame ya Bibiliya yabafasha mu mibereho yabo (Heb 5:14). Mu gihe tubigisha, tugomba kubagera ku mutima kugira ngo ibyo biga bitume bahinduka.—Rom 6:17.
UKO WABIGENZA:
-
Tegura neza kandi uzirikane ibyo umwigishwa akeneye. Jya umubaza ibibazo byagufasha kumenya ibyo atekereza n’uko yiyumva Img 20:5; be 259
-
Jya ukoresha udusanduku two muri icyo gitabo, ufashe umwigishwa kumenya akamaro ko gukurikiza amahame ya Bibiliya
-
Jya utoza umwigishwa gukoresha neza umutimanama, ariko wirinde kumufatira imyanzuro
—Gal 6:5 -
Jya ureba niba hari ihame ryo muri Bibiliya umwigishwa agomba gushyira mu bikorwa, ubigiranye amakenga. Jya umushishikariza mu bugwaneza kugira ibyo ahindura abitewe n’urukundo akunda Yehova Img 27:11; Yoh 14:31