Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YESAYA 1-5

“Nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova”

“Nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova”

2:2, 3

“Mu minsi ya nyuma”

Igihe turimo

“Umusozi wubatsweho inzu ya Yehova”

Yehova yashyize hejuru gahunda yo kumusenga mu buryo butanduye

“Amahanga yose azisukiranya awugana”

Abantu bayoboka ugusenga kutanduye bunze ubumwe

“Nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova”

Abasenga Yehova by’ukuri batumirira abandi kwifatanya na bo

“Izatwigisha inzira zayo tuzigenderemo”

Yehova aratwigisha kandi akadufasha kugendera mu nzira ze akoresheje Ijambo rye

2:4

“Ntibazongera kwiga kurwana”

Yesaya yavuze ko intwaro z’intambara zizacurwamo ibikoresho by’ubuhinzi, ashaka kugaragaza ko abagaragu ba Yehova bazabana amahoro. Mu gihe cya Yesaya ibyo bikoresho byari ibihe?

“Amasuka”

Amasuka bayakoreshaga bahinga. Amwe muri yo yabaga acuzwe mu byuma.1Sm 13:20

“Impabuzo”

Uruhabuzo rushobora kuba rwari rumeze nka najoro. Barukoreshaga bakonora imizabibu.Ye 18:5