10-16 Ukuboza
IBYAKOZWE 12-14
Indirimbo ya 60 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg atagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Barinaba na Pawulo babwiriza mu turere twitaruye”: (Imin. 10)
Ibk 13:2, 3—Yehova yatoranyije Barinaba na Sawuli ngo bamukorere umurimo wihariye (bt 86 par. 4)
Ibk 13:12, 48; 14:1—Umurimo bakoranye umwete wageze kuri byinshi (bt 95 par. 5)
Ibk 14:21, 22—Barinaba na Pawulo bakomeje abigishwa bashya (w14 15/9 13 par. 4-5)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Ibk 12:21-23—Ibyabaye kuri Herode bitwigisha iki? (w08 15/5 32 par. 7)
Ibk 13:9—Kuki Sawuli nanone ‘yitwaga Pawulo’? (“Sawuli ari na we witwa Pawulo” na “Pawulo” ibisobanuro, Ibk 13:9, nwtsty)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Ibk 12:1-17
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku nshuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro.
Videwo y’uko wasubira gusura bwa mbere: (Imin. 5) Erekana iyo videwo hanyuma muyiganireho.
Disikuru: (Imin. 6 cg itagezeho) bt 78-79 par. 8-9—Umutwe: Jya usabira Abakristo bagenzi bawe.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ufasha ‘abiteguye kwemera ukuri’ kugira ngo babe abigishwa”: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo: “Yehova azagufasha.”
Ikigisho cya Bibiliya k’itorero: (Imin. 30) jy igice cya 45
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 55 n’isengesho