17-23 Ukuboza
IBYAKOZWE 15-16
Indirimbo ya 96 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Bahurije ku mwanzuro umwe ushingiye ku Ijambo ry’Imana”: (Imin. 10)
Ibk 15:1, 2—Ikibazo cyo gukebwa cyari kigiye gutuma itorero ryo mu kinyejana cya mbere ricikamo ibice (bt 102-103 par. 8)
Ibk 15:13-20—Inteko nyobozi yafashe umwanzuro wari ushingiye ku Byanditswe (w12 15/1 5 par. 6-7)
Ibk 15:28, 29; 16:4, 5—Umwanzuro w’inteko nyobozi wakomeje amatorero (bt 123 par. 18)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Ibk 16:6-9—Iyi nkuru yadufasha ite mu gihe twifuza kwagura umurimo? (w12 15/1 10 par. 8)
Ibk 16:37—Intumwa Pawulo yifashishije ate ubwenegihugu bw’Abaroma yari afite, kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza? (“turi Abaroma” ibisobanuro, Ibk 16:37, nwtsty)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Ibk 16:25-40
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku nshuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro kandi utsinde imbogamirabiganiro mukunze guhura na yo mu ifasi.
Gusubira gusura bwa mbere: (Imin. 3 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Muganire kuri videwo ivuga ngo: “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?,” nk’aho mumaze kuyireba ariko ntuyimwereke.
Videwo y’uko wasubira gusura bwa kabiri: (Imin. 5) Erekana iyo videwo hanyuma muyiganireho.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Turirimbire Yehova twishimye”: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo: “Abana basingiza Yehova baririmba.” Soza usaba abateranye bose guhaguruka maze muririmbe mujyanirana na videwo y’Indirimbo ya 084 Twagure umurimo.
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 46
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 102 n’isengesho