24-30 Ukuboza
IBYAKOZWE 17-18
Indirimbo ya 78 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Jya wigana uko intumwa Pawulo yabwirizaga n’uko yigishaga”: (Imin. 10)
Ibk 17:2, 3—Pawulo yafashaga abantu gutekereza akoresheje Ibyanditswe kandi akabaha ibihamya (“yungurana na bo ibitekerezo” ibisobanuro, Ibk 17:2, nwtsty; “akoresheje Ibyanditswe” ibisobanuro, Ibk 17:3, nwtsty)
Ibk 17:17—Pawulo yabwirizaga aho yashoboraga kubona abantu hose (“isoko” ibisobanuro, Ibk 17:17, nwtsty)
Ibk 17:22, 23—Pawulo yaritegerezaga kandi agashakisha ibyo yemeranyaho n’abantu (“Imana itazwi” ibisobanuro, Ibk 17:23, nwtsty)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Ibk 18:18—Ni uwuhe muhigo Pawulo yari yarahize? (w08 15/5 32 par. 5)
Ibk 18:21—Twakwigana dute Pawulo mu gihe duhatanira kugera ku ntego zo mu buryo bw’umwuka? (“Yehova nabishaka” ibisobanuro Ibk 18:21, nwtsty)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Ibk 17:1-15
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Gusubira gusura bwa kabiri: (Imin. 3 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Muganire kuri videwo ivuga ngo: “Kwiga Bibiliya bikorwa bite?” ariko ntuyimwereke.
Gusubira gusura bwa gatatu: (Imin. 3 cg itagezeho) Ihitiremo umurongo w’Ibyanditswe kandi utange igitabo tuyoboreramo ikigisho.
Ikigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) jl isomo rya 7
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya ubwiriza kandi wigishe ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo: “Gahunda y’iby’umwuka mu muryango: Pawulo—Yabwirije ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye.” Baza ibi bibazo: Umuryango uri muri iyi videwo wamenye ute ko ugomba kugira icyo uhindura ngo unonosore umurimo wo kubwiriza? Ni ibihe bintu 3 uyu muryango wigiye kuri Pawulo? Ni iyihe migisha babonye? Ni ibihe bitekerezo ukuyemo wakoresha muri gahunda y’iby’umwuka?
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 47
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 151 n’isengesho