31 Ukuboza–6 Mutarama
IBYAKOZWE 19-20
Indirimbo ya 103 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose”: (Imin. 10)
Ibk 20:28—Abasaza baragira itorero (w11 15/6 20 par. 5)
Ibk 20:31—Abasaza bafasha intama igihe cyose zibikeneye, haba “ku manywa” cyangwa ‘nijoro’ (w13 15/1 31 par. 15)
Ibk 20:35—Abasaza bagomba kugaragaza umuco wo kwigomwa (bt 172 par. 20)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Ibk 19:9—Kuba intumwa Pawulo yarakoranaga umwete kandi agahuza n’imimerere, twabikuramo irihe somo? (bt 161 par. 11)
Ibk 19:19—Ni irihe somo twavana ku bantu bo muri Efeso? (bt 162-163 par. 15)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Ibk 19:1-20
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Gusubira gusura bwa kabiri: (Imin. 3 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Ha nyiri inzu agakarita ka JW.ORG.
Gusubira gusura bwa gatatu: (Imin. 3 cg itagezeho) Itoranyirize umurongo w’Ibyanditswe n’ikibazo muzaganiraho ubutaha.
Ikigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) jl isomo rya 15
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya ufasha abakiri bato kuzuza ibisabwa: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana iyo videwo. Hanyuma musubize ibi bibazo: Ni iyihe nshingano y’ingenzi abasaza bafite mu itorero (Ibk 20:28)? Kuki abasaza bagomba gukomeza gutoza abandi? Abasaza bakwigana bate ukuntu Yesu yatozaga intumwa ze? Abavandimwe bagombye kwakira bate imyitozo bahabwa (Ibk 20:35; 1Tm 3:1)? Abasaza babatoza bate? Ni iki abasaza bagombye kuzirikana mu gihe batoza abandi?
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 48
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 118 n’isengesho