16-22 Ukuboza
IBYAHISHUWE 13-16
Indirimbo ya 55 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Ntugatinye inyamaswa ziteye ubwoba”: (Imin. 10)
Ibh 13:1, 2—Ikiyoka giha ububasha inyamaswa y’inkazi ifite amahembe icumi n’imitwe irindwi (w12 15/6 8 par. 6)
Ibh 13:11, 15—Inyamaswa y’inkazi y’amahembe abiri, iha ubuzima igishushanyo k’inyamaswa y’inkazi ya mbere (re 194 par. 26; 195 par. 30-31)
Ibh 13:16, 17—Ntukemere gushyirwaho ikimenyetso k’inyamaswa y’inkazi (w09 15/2 4 par. 3)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Ibh 16:13, 14—Ni mu buhe buryo amahanga azakoranyirizwa hamwe “mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose”? (w09 15/2 4 par. 6)
Ibh 16:21—Ni ubuhe butumwa tuzatangaza mbere y’uko isi ya Satani irangira? (w15 15/7 16 par. 9)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Ibh 16:1-16 (th ingingo ya 10)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Videwo y’uko wasubira gusura bwa mbere: (Imin. 5) Erekana iyo videwo hanyuma muyiganireho.
Gusubira gusura bwa mbere: (Imin. 3 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. (th ingingo ya 2)
Gusubira gusura bwa mbere: (Imin. 5 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Muganire kuri videwo ivuga ngo: “Kwiga Bibiliya bikorwa bite?” nk’aho mumaze kuyireba ariko ntuyimwereke. (th ingingo ya 11)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya wirinda kwivanga muri poritiki: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo: “Twirinde kubogama mu bitekerezo no mu bikorwa.” Hanyuma ubaze uti: “Ni iki cyadufasha kutivanga muri poritiki no mu bibazo bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage?” Nanone erekana videwo ivuga ngo: “Jya wirinda kubogama igihe uri mu bikorwa bihuza abantu benshi.” Hanyuma ubaze uti: “Wakwitegura ute uko uzitwara mu gihe uzaba ugeze mu mimerere ishobora gutuma wivanga muri poritiki?”
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 95
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 131 n’isengesho