Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAHISHUWE 7-9

Yehova aha umugisha imbaga y’abantu benshi umuntu adashobora kubara

Yehova aha umugisha imbaga y’abantu benshi umuntu adashobora kubara

7:9, 14-17

Kuki Yehova aha umugisha abagize imbaga y’abantu benshi?

  • “Bahagaze imbere y’intebe y’ubwami” ya Yehova: Bisobanura ko bashyigikira mu buryo bwuzuye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova

  • Bambaye “amakanzu yera”: Bigaragaza ko Yehova abona ko batanduye kandi ko bakiranuka kubera ko bizera igitambo cya Kristo

  • Bakora “umurimo wera ku manywa na nijoro”: Bisobanura ko bakomeza gukorera Yehova bashyizeho umwete

Nakora iki ngo mbe mu bagize imbaga y’abantu benshi?