Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Uhuza n’imimerere

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Uhuza n’imimerere

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Abasutsweho umwuka n’abagize izindi ntama batumira abantu b’ingeri zose ngo baze ‘bafate amazi y’ubuzima ku buntu’ (Ibh 22:17). Ayo mazi agereranya ibintu byose Yehova yateganyije kugira ngo akize abantu icyaha n’urupfu. Mu gihe tubwiriza abantu bakuriye mu madini atandukanye no mu mico itandukanye, tugomba kubagezaho “ubutumwa bwiza bw’iteka” duhuje n’imimerere barimo.—Ibh 14:6.

UKO WABIGENZA:

  • Jya uhitamo ingingo n’umurongo w’Ibyanditswe byakora ku mutima abantu bo mu ifasi yawe. Ushobora guhitamo gukoresha uburyo bwo gutangiza ibiganiro cyangwa ugakoresha ubundi buryo wabonye ko bugira icyo bugeraho. Ibaze uti: “Ni izihe ngingo cyangwa imirongo y’Ibyanditswe ikunda gushishikaza abantu? Ese hari ikintu gihangayikishije abantu giherutse kuvugwa mu makuru? Ni iki cyashishikaza umugabo cyangwa umugore?”

  • Jya usuhuza abantu mu buryo buhuje n’umuco w’iwabo.2Kr 6:3, 4

  • Jya witoza gukoresha ibitabo cyangwa videwo biri mu Bikoresho Bidufasha Kwigisha kugira ngo ufashe abifuza kumenya ukuri

  • Jya uvana ku rubuga rwacu videwo zo mu ndimi zivugwa n’abantu ushobora guhura na bo mu ifasi yawe

  • Jya uhuza n’ibyo nyiri inzu akeneye (1Kr 9:19-23). Urugero: ni iki wabwira nyiri inzu mu gihe usanze aherutse gupfusha?

MUREBE VIDEWO HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni iyihe ngingo umubwiriza yari yateganyije kuganiraho na nyiri inzu?

  • Ni iki cyari cyabaye kuri nyiri inzu?

  • Ni uwuhe murongo w’Ibyanditswe wari gufasha nyiri inzu, kandi kuki?

  • Ni iki ukora kugira ngo uhuze n’imimerere mu gihe ubwiriza abantu bo mu ifasi yawe?