IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Isi “imira rwa ruzi”
Amateka agaragaza ko hari igihe abategetsi bafashaga ubwoko bw’Imana (Ezr 6:1-12; Est 8: 10-13). No muri iki gihe, “isi” igereranya abategetsi bashyira mu gaciro, yagiye imira ‘uruzi’ rugereranya ibitotezo biterwa n’‘ikiyoka’ kigereranya Satani (Ibh 12:16). Kubera ko Yehova ari ‘Imana ikiza,’ rimwe na rimwe yagiye akoresha abategetsi kugira ngo bafashe ubwoko bwe.—Zb 68:20; Img 21:1.
Niba ufunzwe uzira ukwizera kwawe, ntuzigere utekereza ko Yehova yakwibagiwe (It 39:21-23; Zb 105:17-20). Jya wiringira ko nukomeza kubera Yehova indahemuka bizatera inkunga abavandimwe bacu bo hirya no hino ku isi kandi Yehova akaguha umugisha.—Fp 1:12-14; Ibh 2:10.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “ABAVANDIMWE BO MURI KOREYA BARAFUNGUWE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Kuki abavandimwe bacu bo muri Koreya y’Epfo babarirwa mu bihumbi, bamaze imyaka myinshi bafungwa?
-
Ni iyihe myanzuro y’inkiko yatumye abavandimwe bamwe barekurwa mbere y’igihe?
-
Twafasha dute abavandimwe bacu bo hirya no hino ku isi, bafunzwe bazira ukwizera kwabo?
-
Twakoresha dute umudendezo dufite muri iki gihe?
-
Ni nde ukwiriye gushimirwa imanza twatsinze?