IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya ukomeza gutanga amagazeti
Kuva mu mwaka wa 2018, buri gazeti igenewe abantu bose yibanda ku ngingo imwe. Ayo magazeti ari mu Bikoresho Dukoresha Twigisha. Ni yo mpamvu dushobora kuyatanga mu gihe tubwiriza. Nanone dushobora kuyitwaza tugiye mu rugendo cyangwa tugiye guhaha. Ayo magazeti si yo dukoresha mu gihe twigisha abantu Bibiliya, ariko ashobora gutuma umuntu yifuza kumenya Imana.
Mu gihe uganira n’umuntu, ushobora kumusomera umurongo w’Ibyanditswe kandi ukamubwira ingingo yamushishikaza iri mu igazeti. Urugero ashobora kuba afite umuryango, afite agahinda cyangwa se hari ibimuhangayikishije. Ushobora kumubwira uti: “Hari ingingo mperutse gusoma ivuga ku kibazo ufite. Ese nyikwereke?” Niba ubona abyemeye, ushobora kuyimuha cyangwa ukayimwoherereza uyivanye ku rubuga rwacu. Ibyo wabikora nubwo bwaba ari ubwa mbere muhuye. Nubwo intego yacu y’ibanze atari iyo guha abantu amagazeti, ariko ashobora kudufasha kumenya abifuza kumenya ukuri.—Ibk 13:48.
2018
2019
2020
Ni izihe ngingo zishishikaza abantu bo mu ifasi yawe?