Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

7-13 Ukuboza

ABALEWI 10-11

7-13 Ukuboza

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

  • Tugomba gukunda Yehova cyane kuruta bene wacu”: (Imin. 10)

    • Lw 10:1, 2—Yehova yishe Nadabu na Abihu abahoye ko bazanye umuriro utemewe imbere ye (it-1 1174)

    • Lw 10:4, 5—Intumbi zabo bazishyize inyuma y’inkambi

    • Lw 10:6, 7—Yehova yategetse Aroni n’abandi bahungu be kutabaririra (w11 15/7 31 par. 16)

  • Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 10)

    • Lw 10:8-11—Ibivugwa muri iyo mirongo bitwigisha iki? (w14 15/11 17 par. 18)

    • Lw 11:8—Ese muri iki gihe, Abakristo ntibagomba kurya inyama Amategeko ya Mose yabuzanyaga? (it-1 111 par. 5)

    • Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?

  • Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Lw 10:1-15 (th ingingo ya 10)

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

  • Videwo y’uko waganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 4) Ikiganiro. Erekana iyo videwo, hanyuma ubaze uti: “Ni mu buhe buryo Tony yatsinze imbogamirabiganiro? Ni mu buhe buryo wafasha umuntu gusobanukirwa ibivugwa muri Zaburi 1:1, 2?”

  • Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 4 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Ha nyiri inzu urupapuro rumutumira mu materaniro, kandi muganire kuri videwo ivuga ngo: Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?,” nk’aho mumaze kuyireba ariko ntuyimwereke (th ingingo ya 20)

  • Disikuru: (Imin. 5 cg itagezeho) w11 15/2 12—Umutwe: Ni iki cyatumye uburakari Mose yari afitiye Eleyazari na Itamari bushira? (th ingingo ya 12)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO