Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Tuge tugaragaza urukundo, dushyigikira igihano Yehova atanga

Tuge tugaragaza urukundo, dushyigikira igihano Yehova atanga

Guca umuntu mu itorero ni uburyo bwo guhana umunyabyaha utihana kandi birinda itorero (1Kr 5:6, 11). Iyo dushyigikiye icyo gihano Yehova atanga, tuba tugaragaje urukundo. None se bigaragaza urukundo bite kandi bibabaza bene wabo w’uwaciwe n’abagize komite y’urubanza?

Mbere na mbere bigaragaza ko dukunda Yehova, kandi ko dushyigikiye amahame ye arebana no kwera (1Pt 1:14-16). Nanone bigaragaza ko dukunda uwaciwe. Nubwo igihano nk’icyo kibabaza cyane, gishobora kwerera uwagihawe “imbuto z’amahoro, ari zo gukiranuka” (Hb 12:5, 6, 11). Iyo dukomeje gushyikirana n’umuntu waciwe cyangwa witandukanyije n’itorero rya gikristo, ntituba duha agaciro igihano Yehova yatanze. Tugomba kuzirikana ko Yehova akosora abagaragu be “mu rugero rukwiriye” (Yr 30:11). Nidukomeza guha agaciro igihano Yehova atanga kandi tugakomeza kuba inshuti ze, tuzizera ko uwaciwe azageraho akagarukira Imana yacu igira imbabazi.—Ye 1:16-18; 55:7.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “KOMEZA KUBA INDAHEMUKA UFITE UMUTIMA UMWE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Iyo umwana ataye Yehova, bigira izihe ngaruka ku babyeyi be?

  • Abagize itorero bashyigikira bate abagize umuryango w’uwaciwe?

  • Ni iyihe nkuru yo muri Bibiliya igaragaza ko tugomba kubera Yehova indahemuka kuruta bene wacu?

  • Twagaragaza dute ko dukunda Yehova kuruta bene wacu?