AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Ukwakira 2016
Uburyo bw’icyitegererezo
Uburyo bwo gutanga Nimukanguke!, urupapuro rutumirira abantu kuza mu materaniro n’icyo Bibiliya ivuga ku mimerere y’abapfuye. Ifashishe ingero zatanzwe utegure uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose”
Mu Migani 3, hatwizeza ko nitwiringira Yehova azatugororera. Ni iki kikwemeza ko wiringira Yehova n’umutima wawe wose?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Umutima wawe ntugateshuke”
Mu Migani 7 havuga uko umusore yaguye mu cyaha, bitewe n’uko umutima we wateshutse ku mahame ya Yehova. Ni irihe somo twavana ku makosa yakoze?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Ubwenge buruta zahabu
Mu Migani 16 havuga ko kugira ubwenge buruta kugira zahabu. Kuki ubwenge buva ku Mana bufite agaciro?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Uko twatanga ibitekerezo byiza
Ibitekerezo byiza bigirira akamaro ubitanga n’abagize itorero. Ni iki kiranga ibitekerezo byiza?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Mushake amahoro
Amahoro arangwa mu bagize ubwoko bwa Yehova ntapfa kwizana. Dushobora kwifashisha Ijambo ry’Imana tugakemura ibibazo.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo”
Kuki ari ngombwa guhana abana? Mu Migani 22 harimo inama nziza zigenewe ababyeyi.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ese ukoresha neza udukarita twa JW.ORG?
Jya ukoresha utwo dukarita kugira ngo wigishe abantu Ijambo ry’Imana, kandi ubereke urubuga rwacu.