Uburyo bw’icyitegererezo
NIMUKANGUKE!
Ikibazo: Abantu bamwe bemera ko Yesu yabayeho, abandi bakabihakana. Hari n’abavuga ko nta cyemeza ko yabayeho. Wowe se ubibona ute?
Icyo wavuga: Iyi gazeti ya Nimukanguke! iratwereka igisubizo cy’ukuri.
JYA WIGISHA UKURI
Ikibazo: Bigenda bite iyo umuntu apfuye?
Umurongo w’Ibyanditswe: Yoh 11:11-14
Ukuri: Iyo umuntu apfuye ubuzima bwe buba burangiye. Ubwo rero ntitugomba guterwa ubwoba n’ibibaho nyuma yo gupfa. Yesu yagereranyije urupfu n’ibitotsi. Azakangura abacu bapfuye maze bongere kuba ku isi bishimye, nk’uko ‘yakanguye’ Lazaro.—Yobu 14:14.
URUPAPURO RUTUMIRIRA ABANTU KUZA MU MATERANIRO (inv)
Icyo wavuga: Nagira ngo ngutumire muri disikuru ishingiye kuri Bibiliya. Izatangirwa aho dusengera, mu Nzu y’Ubwami. [Muhe urupapuro rw’itumira, umwereke igihe n’aho amateraniro yo mu mpera z’icyumweru azabera, kandi umubwire umutwe wa disikuru izatangwa.]
Ikibazo: Ese wigeze ugera mu Nzu y’Ubwami? [Niba bimushishikaje, mwereke videwo ivuga ngo Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?]
ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA
Ifashishe urugero rwatanzwe mu ngingo yabanjirije iyi kugira ngo utegure uburyo bwawe bwo gutanga ibitabo.