17- 23 Ukwakira
IMIGANI 12-16
Indirimbo ya 69 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Ubwenge buruta zahabu”: (Imin. 10)
Img 16:16, 17
—Umunyabwenge yiga Ijambo ry’Imana kandi akarikurikiza (w07 15/7 8) Img 16:18, 19
—Umunyabwenge yirinda ubwibone no kwishyira hejuru (w07 15/7 8-9) Img 16:20-24
—Umunyabwenge afasha abandi akoresheje amagambo ye (w07 15/7 9-10)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Img 15:15
—Ni iki cyadufasha kurushaho kugira ibyishimo? (g 11/13 16) Img 16:4
—Ni mu buhe buryo Yehova yateguriye umuntu mubi “umugambi?” (w07 15/5 18-19) Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Img 15:18–16:6
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku ncuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Yoh 11:11-14
—Jya wigisha ukuri. Mutumire mu materaniro yo mu mpera z’icyumweru. Gusubira gusura: (Imin. 4 cg itagezeho) It 3:1-6; Rm 5:12
—Jya wigisha ukuri. Mutumire mu materaniro yo mu mpera z’icyumweru. Icyigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) bh 191 ¶18-19
—Tumira umwigishwa mu materaniro.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Indirimbo ya 117
“Uko twatanga ibitekerezo byiza”: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo Ba incuti ya Yehova—Tegura igitekerezo uzatanga. Hanyuma ubwire abana wahisemo baze kuri platifomu, ubabaze ibibazo bikurikira: Ni ibihe bintu bine wakora mu gihe utegura igitekerezo uzatanga mu materaniro? Kuki twagombye kwishima ndetse no mu gihe twamanitse ntibatubaze?
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) kr igice cya 2 ¶23-34
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 102 n’isengesho