Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Uko twatanga ibitekerezo byiza

Uko twatanga ibitekerezo byiza

Ibitekerezo byiza byubaka itorero (Rm 14:19). Nanone bigirira akamaro ababitanga (Img 15:23, 28). Ni yo mpamvu twagombye gutanga nibura igitekerezo kimwe muri buri teraniro. Birumvikana ko hari igihe tuzamanika ntibatubaze. Ubwo rero, twagombye gutegura ibitekerezo byinshi.

Igitekerezo cyiza . . .

  • gitangwa mu magambo make, yoroheje kandi yumvikana. Akenshi gishobora gutangwa mu masegonda 30 cyangwa atagezeho

  • byaba byiza ukivuze mu magambo yawe

  • si ngombwa gusubiramo ibyo abandi bavuze

Niba uhawe ijambo bwa mbere . . .

  • tanga igisubizo cyoroheje, kigusha ku ngingo

Niba ikibazo cyashubijwe . . .

  • garagaza isano umurongo w’Ibyanditswe uri muri paragarafu ufitanye n’ingingo isuzumwa

  • vuga uko byadufasha mu mibereho yacu

  • sobanura uko iyo nyigisho yashyirwa mu bikorwa

  • vuga muri make inkuru y’ibyabaye ifitanye isano n’ingingo muganiraho