3-9 Ukwakira
IMIGANI 1-6
Indirimbo ya 37 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose”: (Imin. 10)
[Erekana videwo ivuga iby’igitabo cy’Imigani.]
Img 3:1-4—Jya ugaragaza ineza yuje urukundo n’ukuri (w00 15/1 23-24)
Img 3:5-8—Iringire Yehova byimazeyo (w00 15/1 24)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Img 1:7—Ni mu buhe buryo gutinya Yehova ari “ishingiro ryo kumenya?” (w06 15/9 17 ¶1; it-1-F 511)
Img 6:1-5
—Wakora iki mu gihe waguye mu mutego wo kwishora mu mishinga y’ubucuruzi idakwiriye? (w00 15/9 25-26) Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Img 6:20-35
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro muri uku kwezi: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana videwo zigaragaza uburyo bw’icyitegererezo, hanyuma muziganireho. Tera ababwiriza inkunga yo kwifatanya muri gahunda izakorwa ku isi hose yo gutumira abantu mu materaniro yo mu mpera z’icyumweru.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Indirimbo ya 107
Ibikenewe iwanyu: (Imin. 8) Mushobora guhitamo kuganira ku Gitabo nyamwaka (yb16 25-27)
Jya wita ku baje mu materaniro (Img 3:27): (Imin. 7) Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki? Hanyuma ubaze abateranye icyo bakora kugira ngo bakirane urugwiro abaza mu materaniro, haba mu kwezi k’Ukwakira, ndetse n’ikindi gihe.
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) kr igice cya 2 ¶1-12
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 143 n’isengesho