Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 1-6

“Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose”

“Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose”

Dukwiriye kwiringira Yehova byimazeyo. Ibisobanuro by’izina rye bituma twiringira ko afite ubushobozi bwo gusohoza ibyo yadusezeranyije. Kimwe mu bintu by’ingenzi bidufasha kwiringira Yehova ni isengesho. Mu Migani igice cya 3, hatwizeza ko Yehova azatugororera, ‘akagorora inzira zacu.’

Umuntu wigira umunyabwenge . . .

3:5-7

  • afata imyanzuro atabanje kugisha Yehova inama

  • yishingikiriza ku bitekerezo bye cyangwa ku bitekerezo by’isi

Umuntu wiringira Yehova . . .

  • asenga Yehova, agasoma Bibiliya kandi akayitekerezaho kugira ngo ashimangire ubucuti afitanye na Yehova

  • mbere yo gufata umwanzuro, yifashisha Bibiliya kugira ngo amenye amahame yakurikiza

MU GIHE MFATA IMYANZURO NKORA IKI MURI IBI BIKURIKIRA?

ICYA MBERE: Mpitamo gukora ibinogeye

ICYA MBERE: Nsenga Yehova mugisha inama kandi ngasuzuma Ibyanditswe

ICYA KABIRI: Nsaba Yehova kumpa umugisha nyuma yo gufata umwanzuro

ICYA KABIRI: Mfata umwanzuro nkurikije amahame ya Bibiliya