IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ese ukoresha neza udukarita twa JW.ORG?
Umurimo wo kubwiriza urihutirwa cyane, kubera ko umubabaro ukomeye wegereje (Img 24:11, 12, 20). Dushobora gufasha abantu, tukabigisha Ijambo ry’Imana kandi tukabereka urubuga rwacu dukoresheje udukarita twa JW.ORG. Ako gakarita kariho kode ijyana umuntu kuri videwo ivuga ngo Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?, kandi kamushishikariza gushaka ibindi bisobanuro no gusaba kwiga Bibiliya. Hari abantu batemera ibitabo byacu ariko bakaba basura urubuga rwacu. Ubwo rero ujye ubaha utwo dukarita. Icyakora ntukaduhe abantu badashimishijwe.
Igihe uri muri gahunda zawe za buri munsi, ushobora gutuma umuntu ashimishwa, wenda umubwira uti “nifuzaga kuguha aka gakarita, kazagufasha kugera ku rubuga rwacu. Uzasangaho videwo n’ibitabo bivuga ibintu bitandukanye” (Yoh 4:7). Kubera ko utwo dukarita ari duto, wakwitwaza duke ukajya udutanga igihe uburyo bubonetse.