IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Urukundo ni rwo ruranga Abakristo b’ukuri—Mwange ubwikunde n’ubushotoranyi
IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Yesu yavuze ko urukundo ari rwo rwari kuranga abigishwa be (Yh 13:34, 35). Niba dushaka kugaragaza urukundo nk’urwa Kristo, tugomba kwita ku bandi kandi ntitwivumbure.—1Kr 13:5.
UKO WABIGERAHO:
-
Mu gihe umuntu agukoreye ikintu kikakubabaza, uge utuza ubanze urebe icyabimuteye n’ingaruka ibyo ugiye gukora bishobora kugira.—Img 19:11
-
Jya wibuka ko tudatunganye kandi ko hari igihe tuvuga amagambo cyangwa tugakora ikintu tuzicuza
-
Jya wihutira gukemura ibibazo wagiranye n’abandi
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “‘NIMUKUNDANE’—MWANGA UBWIKUNDE N’UBUSHOTORANYI,” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:
-
Ni mu buhe buryo Jerome yatombokeye Gasana, igihe yamugezagaho igitekerezo?
-
Kuba Gasana yaratuje akabanza gutekereza byamufashije bite kutaganzwa n’uburakari?
-
Kuba Gasana yarasubizanyije ineza byahosheje bite uburakari?