IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Urukundo ni rwo ruranga Abakristo b’ukuri—Mukomeze kunga ubumwe
IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yasenze asaba ko abigishwa be ‘baba umwe rwose’ (Yh 17:23). Tugomba kugaragaza urukundo ‘rutabika inzika y’inabi rwagiriwe’ kugira ngo dukomeze kunga ubumwe.—1Kr 13:5.
UKO WABIGERAHO:
-
Jya wigana Yehova ubone ibyiza ku bandi
-
Jya ubabarira ubikuye ku mutima
-
Mu gihe wakemuye ikibazo wagiranye n’umuntu, ntukakigarukeho.—Img 17:9
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “‘NIMUKUNDANE’—MUTABIKA INZIKA Y’INABI MWAGIRIWE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Mu gice cya mbere k’iyi videwo, Helena yagaragaje ate ko ‘yabikaga inzika y’inabi yagiriwe’?
-
Mu gice cya kabiri Helena yakoze iki kugira ngo areke ibitekerezo bibi maze abone ibyiza ku bandi?
-
Uko Helena yitwaye byagiriye itorero akahe kamaro?