IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Rubyiruko, ese Yehova ni inshuti yanyu?
Wifuza ko inshuti yawe yaba ifite iyihe mico? Wenda wifuza ko yaba ari indahemuka, igwa neza kandi igira ubuntu. Iyo mico yose Yehova arayifite (Kv 34:6; Ibk 14:17). Iyo umusenga arakumva kandi akagufasha (Zb 18:19, 35). Iyo wakoze amakosa arakubabarira (1Yh 1:9). Koko rero, Yehova ni inshuti nyanshuti.
Ni iki wakora ngo ube inshuti ye? Jya usoma Bibiliya kugira ngo umumenye neza kandi umwiringire (Zb 62:8; 142:2). Jya ukunda Umwana we n’Ubwami bwe kandi uhe agaciro amasezerano yaduhaye. Nanone uge ubwira abandi ibyo Yehova yakoze (Gut 32:3). Nuba inshuti ye, na we azakubera inshuti kugeza iteka ryose.—Zb 73:25, 26, 28.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “RUBYIRUKO—‘NIMUSOGONGERE MWIBONERE UKUNTU YEHOVA ARI MWIZA,’” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Wakwitegura ute kwiyegurira Yehova no kubatizwa?
-
Abagize itorero bagufasha bate gukorera Yehova?
-
Ni mu buhe buryo umurimo wo kubwiriza utuma urushaho kuba inshuti ya Yehova?
-
Ni izihe nshingano ushobora gusohoza mu murimo wa Yehova?
-
Kuki ukunda Yehova?