IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Gahunda yihariye yo gutangaza Ubwami bw’Imana yo mu kwezi k’Ugushyingo
Yesu yatangaje “ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana” (Lk 4:43). Nanone yasabye abigishwa be gusenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza (Mt 6:9, 10). Mu kwezi k’Ugushyingo, tuzaba dufite gahunda yihariye yo kubwira abantu iby’Ubwami bw’Imana (Mt 24:14). Uzakore uko ushoboye wifatanye cyane muri iyo gahunda. Abazakora ubupayiniya bw’ubufasha muri uko kwezi, bashobora kubwiriza amasaha 30 cyangwa 50.
Uzasomere umurongo wa Bibiliya abantu benshi bo mu ifasi yawe. Mu gihe uzaba utoranya umurongo uzasoma uge utekereza amadini abantu bo mu ifasi yawe barimo. Nubwiriza umuntu bwa mbere ukabona arabyishimiye, uge umuha Umunara w’Umurinzi No. 2 2020. Uzasubire kumusura vuba kandi umwigishe Bibiliya ukoresheje kimwe mu Bikoresho Bidufasha Kwigisha. Vuba aha Ubwami bw’Imana buzakuraho ubutegetsi bwose buburwanya (Dn 2:44; 1Kr 15:24, 25). Ubwo rero, uzifatanye muri icyo gikorwa kugira ngo wereke Yehova ko umukunda kandi ko ushyigikiye Ubwami bwe.