AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Werurwe 2016
Uburyo bw’icyitegererezo
Uburyo bwo gutanga Umunara w’Umurinzi n’urupapuro rutumirira abantu kuza mu Rwibutso, 2016. Ifashishe ingero zatanzwe maze ushake uburyo wakoresha utangiza ibiganiro.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Esiteri ntiyigeze arangwa n’ubwikunde mu byo yakoreye Yehova n’ubwoko bwe
Yagaragaje ubutwari ashyira ubuzima bwe mu kaga, afasha Moridekayi gushyiraho itegeko ryo kurinda Abayahudi ngo baticwa. (Esiteri 6-10)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Utegura uburyo bwawe bwo gutanga amagazeti
Ifashishe ibitekerezo byatanzwe kugira ngo utegure uburyo bwawe bwo gutanga Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Kwakira abatumiwe
Twafasha dute abashyitsi n’abakonje kumva bisanzuye igihe bazaba baje mu Rwibutso?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Yobu yakomeje kuba indahemuka nubwo yari ahanganye n’ibigeragezo
Yagaragaje ko Yehova ari we wari ufite umwanya w’ingenzi mu mibereho ye. (Yobu 1-5)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Umukiranutsi Yobu yagaragaje agahinda yari afite
Agahinda no gucika intege byatumye Yobu adakomeza kubona ibintu mu buryo bukwiriye, ariko yakomeje gukunda Yehova Imana (Yobu 6-10).
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Yobu yiringiraga ko umuzuko uzabaho
Yari azi ko Yehova ashobora kumuzura kimwe n’uko igiti cyongera gushibuka bitewe n’imizi yacyo (Yobu 11-15).
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Incungu ituma habaho umuzuko
Kuba Yehova yaratanze incungu bitwizeza ko hazabaho umuzuko. Agahinda duterwa no gupfusha abacu, kazasimburwa n’ibyishimo byo kubakira bazutse.