14-20 Werurwe
YOBU 1-5
Indirimbo ya 89 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Yobu yakomeje kuba indahemuka nubwo yari ahanganye n’ibigeragezo”: (Imin. 10)
[Erekana videwo ivuga iby’igitabo cya Yobu.]
Yobu 1:8-11—Satani yashidikanyije ku mpamvu yatumaga Yobu akomeza kuba indahemuka (w11 15/5 17 ¶6-8; w09 15/4 3 ¶3-4)
Yobu 2:2-5—Satani yashidikanyije ku budahemuka bw’abantu bose (w09 15/4 4 ¶6)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Yobu 1:6; 2:1—Ni ba nde bari bemerewe kwinjira bagahagarara imbere ya Yehova (w06 15/3 13 ¶6)?
Yobu 4:7, 18, 19—Ni ibihe bitekerezo bidakwiriye Elifazi yagerageje kumvisha Yobu (w14 15/3 13 ¶3; w05 15/9 26 ¶4-5; w95-F 15/2 27 ¶5-6)?
Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: Yobu 4:1-21 (Imin. 4 cg itagezeho)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku ncuro ya mbere: wp16.2, ku gifubiko
—Shyiraho urufatiro rwo gusubira gusura. (Imin. 2 cg itagezeho). Gusubira gusura: wp16.2, ku gifubiko
—Shyiraho urufatiro rwo gusubira gusura. (Imin. 4 cg itagezeho). Icyigisho cya Bibiliya: fg isomo rya 2 ¶2-3 (Imin. 6 cg itagezeho)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Indirimbo ya 88
Kunanira amoshya y’urungano: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana videwo iri kuri jw.org ivuga ngo Kunanira amoshya y’urungano (Jya ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > URUBYIRUKO.) Hanyuma ubaze ibibazo bikurikira: ni ayahe moshya y’urungano abana bahura na yo ku ishuri? Bashyira bate mu bikorwa ihame riboneka mu Kuva 23:2? Ni izihe ntambwe enye zizatuma bagira imbaraga zo kunanira amoshya y’urungano kandi bagakomeza kuba indahemuka? Saba abakiri bato kuvuga inkuru z’ibyabaye zishimishije.
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: ia igice cya 11 ¶1-11 (Imin. 30)
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 149 n’isengesho