Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 6-10

Umukiranutsi Yobu yagaragaje agahinda yari afite

Umukiranutsi Yobu yagaragaje agahinda yari afite

Yobu yatakaje ibyo yari atunze, apfusha abantu kandi arwara indwara mbi cyane; nyamara yakomeje kuba uwizerwa. Bityo, Satani yagerageje kuririra kuri iyo mimerere yo gucika intege kugira ngo atume adakomeza kuba indahemuka. Hanyuma “incuti ze eshatu” zaje kumureba. Bakihagera bigize nk’abamufitiye impuhwe. Hanyuma bicaranye na we bamara iminsi irindwi nta cyo bavuga; nta jambo na rimwe ryo kumutera inkunga bavuze. Icyakora amagambo bavuze nyuma yaho yari yuzuyemo ibirego by’ibinyoma.

Yobu yakomeje kubera Yehova indahemuka nubwo yari ahanganye n’ibigeragezo bikaze

6:3; 7:16; 9:20-22; 10:1, 12

  • Agahinda kenshi Yobu yari afite katumye agira imitekerereze idakwiriye. Yibeshye avuga ko nubwo yakomeza kubera Imana uwizerwa, nta cyo biyibwiye

  • Kubera ko Yobu yari yacitse intege, byatumye adatekereza ko haba hari izindi mpamvu zifatika zatumye agerwaho n’imibabaro

  • Nubwo Yobu yari yishwe n’agahinda, yabwiye abo bagabo ko yakundaga Yehova