IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Incungu ituma habaho umuzuko
Urwibutso ruduha uburyo bwiza bwo gutekereza ku migisha tuzabona mu gihe kizaza; iyo migisha tuyikesha incungu. Umwe muri yo ni umuzuko. Yehova ntiyari yarateganyije ko abantu bapfa. Ni yo mpamvu iyo abantu bapfushije umuntu wabo bagira agahinda kenshi (1 Kor 15:26). Yesu na we yarababaye cyane igihe yabonaga abigishwa be baririra Lazaro (Yoh 11:33-35). Kubera ko Yesu yigana Se mu rugero rutunganye, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova na we ababazwa cyane no kubona turizwa no gupfusha abacu (Yoh 14:7). Yehova ategerezanyije amatsiko igihe azazurira abagaragu be bapfuye, kandi natwe ni uko twagombye kwifata.—Yobu 14:14, 15.
Icyakora, kubera ko Yehova ari Imana igira gahunda, birakwiriye ko twiringira ko umuzuko na wo uzabaho kuri gahunda (1 Kor 14:33, 40). Imihango y’ihamba iba muri iki gihe, izasimburwa n’iyo kwakira abazutse. Ese ujya utekereza ku muzuko, cyane cyane mu gihe wapfushije (2 Kor 4:17, 18)? Ese ushimira Yehova ku bwo kuba yaraduhaye incungu kandi akaduhishurira binyuze mu Byanditswe ko abapfuye bazongera kubaho?—Kolo 3:15.
-
Ni izihe ncuti zawe cyangwa bene wanyu wifuza kongera kubona by’umwihariko?
-
Ni abahe bantu bavugwa muri Bibiliya wifuza cyane kubona no kuganira na bo?