Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 11-15

Yobu yiringiraga ko umuzuko uzabaho

Yobu yiringiraga ko umuzuko uzabaho

Yobu yagaragaje ko yizeraga ko Imana ifite ubushobozi bwo kumuzura

14:7-9, 13-15

  • Yobu yakoresheje urugero rw’igiti, wenda cy’umwelayo, ashaka kugaragaza ko yiringiraga ko Imana ifite ubushobozi bwo kumuzura

  • Imizi y’igiti cy’umwelayo irashora ikagera kure cyane, bigatuma cyongera gushibuka niyo uruti rwacyo rwaba rwarangiritse. Igihe cyose imizi yacyo ikiri mizima, kiba kizongera gushibuka

  • Iyo nyuma y’amapfa imvura iguye, igishyitsi cyumye cy’igiti cy’umwelayo gishobora gushibuka, ‘kikazana amashami nk’igiti gishya.’