7-13 Werurwe
ESITERI 6-10
Indirimbo ya 131 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Esiteri ntiyigeze arangwa n’ubwikunde mu byo yakoreye Yehova n’ubwoko bwe”: (Imin. 10)
Est 8:3, 4
—Nubwo Esiteri nta kibazo yari afite, yahaze amagara ye ku bw’inyungu z’abandi (ia 143 ¶24-25) Est 8:5
—Esiteri yagaragaje ubwenge igihe yavuganaga na Ahasuwerusi (w06 1/3 11 ¶8) Est 8:17
—Abantu benshi bahindukiriye idini ry’Abayahudi (w06 1/3 11 ¶3)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Est 8:1, 2
—Ni mu buhe buryo ibyo Yakobo yahanuye agiye gupfa, ku birebana n’uko Benyamini yari ‘kuzajya agabanya iminyago nimugoroba’ byasohoye (ia 142, agasanduku)? Est 9:10, 15, 16
—Nubwo itegeko ryemereraga Abayahudi kunyaga ibintu by’abo babaga barimbuye, kuki birinze kubikora (w06 1/3 11 ¶4)? Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: Est 8:1-9 (Imin. 4 cg itagezeho)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro muri uku kwezi: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana buri videwo igaragaza uburyo bw’icyitegererezo, hanyuma muganire ku bintu by’ingenzi mwabonye. Nyuma yaho muganire ku ngingo ivuga ngo “Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Utegura uburyo bwawe bwo gutanga amagazeti.”
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Indirimbo ya 118
“Kwakira abatumiwe”: (Imin. 15) Ikiganiro. Saba ababwiriza kuvuga inkuru z’ibyabaye zishimishije igihe bakiraga abashyitsi baje mu Rwibutso rw’ubushize. Hatangwe icyerekanwa cy’inkuru y’ibyabaye ishishikaje kurusha izindi.
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: ia igice cya 10 ¶12-21 n’agasanduku (Imin. 30)
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 147 n’isengesho