Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Utegura uburyo bwawe bwo gutanga amagazeti

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Utegura uburyo bwawe bwo gutanga amagazeti

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Nubwo uburyo bwo gutangiza ikiganiro bwo mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo budufasha cyane, ariko burya aba ari icyitegererezo gusa. Ni byiza kubushyira mu magambo yawe. Ushobora guhitamo ubundi buryo cyangwa ugategura indi ngingo ihuje n’akarere k’iwanyu. Niba ari byo wahisemo, numara gusoma igazeti, ugasuzuma uburyo bw’icyitegererezo, kandi ukareba videwo z’icyitegererezo, uzifashishe ibitekerezo bikurikira maze utegure uburyo bwawe bwo kubwiriza.

UKO WABIGENZA:

Ibaze uti “ese muri ubu buryo bw’icyitegererezo hari ubwo nakwifashisha”?

YEGO

  • Tegura amagambo uzatangiza. Nyuma yo gusuhuza nyir’inzu, uzahite uvuga ikikugenza. (Ushobora kuvuga uti “nari mbasuye kugira ngo . . .”)

  • Itoze uko uzakomeza ikiganiro, wenda nyuma yo kumubaza ikibazo, kumusomera umurongo wo muri Bibiliya, no kumuha igazeti. (Urugero: mbere yo gusoma umurongo wo muri Bibiliya ushobora kumubwira uti “igisubizo cy’icyo kibazo kiboneka muri uyu murongo.”)

OYA

  • Hitamo ingingo iri mu igazeti igushimishije kandi ubona ko yashishikaza abantu bo mu ifasi ubwirizamo

  • Toranya ikibazo wabaza nyir’inzu kigatuma akubwira icyo atekereza kandi mukaganira, ariko uzirinde ikibazo cyamutera ipfunwe. (Urugero: Ibibazo biri ku ipaji ya 2 y’iyo gazeti.)

  • Hitamo umurongo wa Bibiliya wasoma. (Niba urimo utanga Nimukanguke! ushobora guhitamo gusoma umurongo wa Bibiliya cyangwa kutawusoma, kubera ko iyo gazeti yagenewe abafite ubumenyi buke kuri Bibiliya kandi batacyizera amadini.)

  • Andika interuro imwe cyangwa ebyiri zizagufasha gusobanurira nyir’inzu ko gusoma iyo ngingo bizamugirira akamaro

IGIHE ICYO ARI CYO CYOSE

  • Tegura ikibazo uzasiga umubajije, kugira ngo uzakimusubize nugaruka

  • Jya ugira aho wandika ibyo uzavuga kugira ngo uzabyibuke