Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ESITERI 6-10

Esiteri ntiyigeze arangwa n’ubwikunde mu byo yakoreye Yehova n’ubwoko bwe

Esiteri ntiyigeze arangwa n’ubwikunde mu byo yakoreye Yehova n’ubwoko bwe

Esiteri yagaragaje ubutwari no kwigomwa, arwanira ishyaka Yehova n’ubwoko bwe

8:3-5, 9

  • Esiteri na Moridekayi nta kibazo bari bafite. Icyakora itegeko rya Hamani ryo kumaraho Abayahudi bose ryarimo rikwirakwira mu bwami hose

  • Icyo gihe nanone Esiteri yemeye guhara amagara ye yongera kujya imbere y’umwami atamuhamagaye. Yatakambiye umwami kugira ngo asese iryo tegeko ryarimo ubugome

  • Amategeko yabaga yanditse mu izina ry’umwami yabaga ari ntakuka. Icyakora umwami yahaye Esiteri na Moridekayi uburenganzira bwo gushyiraho irindi tegeko rishya

Yehova yatumye ubwoko bwe butsinda mu buryo budasubirwaho

8:10-14, 17

  • Hasohoka irindi tegeko ryahaga Abayahudi uburenganzira bwo kwirwanaho

  • Intumwa zagenderaga ku mafarashi zagiye mu gihugu hose kandi Abayahudi bari bambariye urugamba

  • Abantu benshi babonye ukuntu Imana yafashije Abayahudi, maze bahindukirira idini ryabo