Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Kwakira abatumiwe

Kwakira abatumiwe

Ku itariki ya 23 Werurwe, biteganyijwe ko abashyitsi bagera kuri miriyoni 12 cyangwa basaga, bazaza mu munsi mukuru w’Urwibutso. Baziga ibintu bishishikaje, igihe utanga disikuru azaba asobanura ibirebana n’impano y’incungu Yehova yaduhaye n’imigisha abantu bazabona mu gihe kizaza (Ye 11:6-9; 35:5, 6; 65:21-23; Yh 3:16). Icyakora, uzatanga disikuru si we wenyine uzagira uruhare mu kubwiriza kuri uwo munsi udasanzwe. Twese tuzabigiramo uruhare, twakira abatumiwe mu Rwibutso (Rm 15:7). Dore ibitekerezo byatugirira akamaro:

  • Aho kugira ngo ujye kwiyicarira utegereje ko amateraniro atangira, uzihatire kwakira abashyitsi n’abakonje, ubasuhuzanye akanyamuneza kandi ubishimiye

  • Aho kugira ngo uzite ku ncuti zawe cyangwa abo wowe watumiye gusa, uzihatire no gushaka abandi bazaba batumiwe muri rusange. Uzicarane n’abashya kandi ujye ubereka muri Bibiliya yawe no mu gitabo cy’indirimbo

  • Disikuru nirangira, uzirinde kujya muri rwinshi kugira ngo usubize ibibazo abashya bibaza. Niba muzaba musiganwa n’igihe bitewe n’uko irindi torero rishaka gukoresha Inzu y’Ubwami, uzashyireho gahunda yo kuzajya kureba uwo muntu hatarashira iminsi myinshi. Niba nta aderesi ye ufite, ushobora kumubaza uti “nifuzaga kumenya uko wabonye amateraniro y’uyu munsi, none se wampa aderesi yawe kugira ngo tuzongere kubonana?”