Uburyo bw’icyitegererezo
UMUNARA W’UMURINZI
Ikibazo: Ese wigeze wumva aya magambo azwi n’abantu benshi?
Umurongo w’Ibyanditswe: Yoh 3:16
Icyo wavuga: Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isobanura ukuntu imibabaro ya Yesu n’urupfu rwe bidufitiye akamaro.
UMUNARA W’UMURINZI (inyuma ku gifubiko)
Ikibazo: Ese wabonye iki kibazo n’ibisubizo bitandukanye abantu bakunda gutanga? [Soma ikibazo cya mbere, usome n’ibisubizo byagiye bitangwa.] Wowe se wagisubiza ute?
Umurongo w’Ibyanditswe: Mt 4:1-4
Icyo wavuga: Kuba Satani yaraganiriye na Yesu kandi akamugerageza, bigaragaza ko Satani ariho koko, ko atagereranya ububi. Ese hari ibindi bintu Bibiliya ivuga kuri Satani? Iyi ngingo iri bugusobanurire byinshi kurushaho.
GUTUMIRA ABANTU MU RWIBUTSO
Icyo wavuga: “Twari tuje kubatumira mu munsi mukuru w’ingenzi. [Muhe urupapuro rwo kumutumira.] Ku itariki ya 23 Werurwe, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bazateranira hamwe mu muhango wo kwizihiza urupfu rwa Yesu, kandi bumve disikuru ivuga uko rwatugirira akamaro. Uru rupapuro rw’itumira, rugaragaza igihe uwo munsi mukuru uzabera n’aho uzabera muri aka gace dutuyemo. Uratumiwe.”
ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA
Ifashishe urugero rwatanzwe mu ngingo yabanjirije iyi kugira ngo utegure uburyo bwawe bwo gutanga ibitabo.