Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Uko twakoresha agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka

Uko twakoresha agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka

Agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka kagizwe n’amafoto aherekejwe n’amagambo, kandi kagenewe gufasha abigishwa batazi gusoma neza. Ku mapaji menshi hari agasanduku karimo ibindi bintu by’inyongera mushobora kuganiraho n’umwigishwa ukurikije ubushobozi bwe.

Ushobora gutanga ako gatabo igihe cyose, nubwo kaba atari ko gatangwa muri uko kwezi. Ujye wifashisha amafoto kugira ngo usobanure inkuru zo muri Bibiliya, mu gihe ugakoresha uyobora icyigisho cya Bibiliya. Jya ubaza umwigishwa ibibazo kugira ngo umenye niba asobanukiwe ibyo mwiga. Mujye musoma imirongo ya Bibiliya iri ahagana hasi ku ipaji kandi muyiganireho. Narangiza kwiga ako gatabo, aziga igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyangwa Ni iki Bibiliya itwigisha? kugira ngo agire amajyambere, maze azabatizwe.