Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

27 Werurwe–2 Mata

YEREMIYA 12-16

27 Werurwe–2 Mata
  • Indirimbo ya 135 n’isengesho

  • Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

  • Abisirayeli bibagiwe Yehova”: (Imin. 10)

    • Yr 13:1-5—Yeremiya yumviye Yehova maze ahisha umukandara w’ubudodo, nubwo ibyo byamusabye imbaraga nyinshi (jr 51 par. 17)

    • Yr 13:6, 7—Yeremiya yongeye gukora urugendo rurerure agiye kuzana wa mukandara, asanga warangiritse (jr 52 par. 18)

    • Yr 13:8-11—Yehova yashakaga kwerekana ko yari guhagarika ubucuti yari afitanye n’Abisirayeli kubera ko banze kumwumvira (jr 52 par. 19-20; it-1 1121 par. 2)

  • Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)

    • Yr 12:1, 2, 14—Ni ikihe kibazo Yeremiya yabajije Yehova kandi se yamushubije ngo iki? (jr 118 par. 11)

    • Yr 15:17—Yeremiya yabonaga ate ibijyanye no guhitamo incuti, kandi se twamwigana dute? (w04 1/5 12 par. 16)

    • Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?

    • Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?

  • Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Yr 13:15-27

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

  • Kuganira n’umuntu ku ncuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Muhe urupapuro rumutumira mu Rwibutso kandi umwereke videwo ivuga ibyo kwibuka urupfu rwa Yesu—Shyiraho urufatiro rwo gusubira gusura.

  • Gusubira gusura: (Imin. 4 cg itagezeho) Muhe urupapuro rumutumira mu Rwibutso kandi umwereke videwo ivuga ibyo kwibuka urupfu rwa Yesu—Shyiraho urufatiro rwo gusubira gusura.

  • Disikuru: (Imin. 6 cg itagezeho) w16.03 29-31—Umutwe: Ni ryari Babuloni Ikomeye yajyanye mu bunyage abagaragu b’Imana?

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO