Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Fasha abagize umuryango wawe kwibuka Yehova

Fasha abagize umuryango wawe kwibuka Yehova

Yeremiya yari yarahawe ubutumwa bwo kuburira Abayahudi ko bagiye kurimbuka, kuko bari baribagiwe Yehova Imana yabo (Yr 13:25). Ni iki cyatumye abari bagize iryo shyanga bagera ubwo bibagirwa Yehova? Imiryango yo muri Isirayeli yari yarataye Yehova. Birashoboka ko abatware b’imiryango batakurikije inama ivugwa mu Gutegeka kwa Kabiri 6:5-7.

Muri iki gihe iyo abagize umuryango bakuze mu buryo bw’umwuka, itorero na ryo rirakomera. Abatware b’imiryango bashobora gufasha imiryango yabo kwibuka Yehova binyuze muri gahunda ihoraho y’iby’umwuka mu muryango (Zb 22:27). Nimumara kureba videwo ivuga ngo Aya magambo . . . ajye ahora ku mutima wawe.”—Icyo imiryango ibivugaho, musubize ibi bibazo:

  • Ni mu buhe buryo imiryango imwe n’imwe yatsinze inzitizi zo kutagira gahunda y’iby’umwuka mu muryango?

  • Ni iyihe migisha abantu bagira gahunda ihoraho y’iby’umwuka mu muryango babona?

  • Ni ibihe bintu bimbuza kugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango kandi se nakora iki ngo mbyirinde?