6-12 Werurwe
Yeremiya 1-4
Indirimbo ya 23 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize”: (Imin. 10)
[Erekana videwo ivuga iby’igitabo cya Yeremiya.]
Yr 1:6—Yeremiya ntiyahise yemera inshingano nshya yari ahawe (w11 15/3 29 par. 4)
Yr 1:7-10, 17-19—Yehova yasezeranyije Yeremiya ko azamufasha kandi akamushyigikira (w05 15/12 23 par. 18; jr 88 par. 14-15)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Yr 2:13, 18—Ni ibihe bintu bibiri bibi Abisirayeli b’abahemu bakoze? (w07 15/3 9 par. 8)
Yr 4:10—Ni mu buhe buryo Yehova ‘yabeshye’ cyangwa yashutse ubwoko bwe? (w07 15/3 9 par. 4)
Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Yr 4:1-10
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro muri uku kwezi: (Imin. 15) Ikiganiro gishingiye ku “buryo bw’icyitegererezo.” Erekana buri videwo igaragaza uburyo bw’icyitegererezo, hanyuma muziganireho.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ibyo umuryango wacu wagezeho: (Imin. 7) Erekana videwo yo muri Werurwe ivuga Ibyo umuryango wacu wagezeho.
Gutumira abantu mu Rwibutso bizatangira ku itariki ya 18 Werurwe: (Imin. 8) Disikuru ishingiye mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo, ko muri Gashyantare 2016 ipaji ya 8. Itangwe n’umugenzuzi w’umurimo. Mubanze muhe abateranye bose impapuro zitumira abantu mu Rwibutso, hanyuma musuzume ibikubiyemo. Vuga muri make gahunda itorero ryashyizeho yo gutanga izo mpapuro mu ifasi yose.
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) kr igice cya 9 par. 10-15, imbonerahamwe ifite umutwe uvuga ngo “Umubare w’abigishwa Bibiliya ukomeza kwiyongera”, agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Yehova yatumye bishoboka” n’agafite umutwe uvuga ngo “Uko “umuto” yahindutse “ishyanga rikomeye””
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 74 n’isengesho