AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Werurwe 2018
Uburyo bwo gutangiza ibiganiro
Ibiganiro n’ibibazo bikoreshwa muri gahunda yo gutumira abantu mu Rwibutso: Kuki Yesu yapfuye? Inshungu idufitiye akahe kamaro?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, agomba kuba umukozi wanyu”
Ese mu murimo dukorera Imana twibanda ku mirimo ituma tugaragara cyangwa ituma abandi badushima? Umuntu wicisha bugufi akora imirimo ibonwa na Yehova gusa.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Jya wumvira amategeko abiri akomeye kuruta ayandi
Yesu yavuze ko amategeko abiri akomeye kuruta ayandi ari ayahe? Twagaragaza dute ko twumvira ayo mategeko?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Itoze gukunda Imana na bagenzi bawe
Tugomba gukunda Imana na bagenzi bacu. Ikintu k’ingenzi cyadufasha kurwitoza, ni ugusoma Bibiliya buri munsi.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Mukomeze kuba maso muri iyi minsi y’imperuka
Abantu benshi bahangayikishwa cyane no gushaka imibereho bakibagirwa Imana. Ni mu buhe buryo Abakristo bari maso batabona ibi bintu nk’uko isi ibibona?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Twegereje iherezo ry’iyi si mbi
Ayo magambo Yesu yavuze agaragaza ate ko imperuka yegereje? Icyo kibazo hamwe n’ibindi bisubizwa muri iyi videwo ivuga ngo: “Twegereje iherezo ry’iyi si mbi.”
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Mukomeze kuba maso”
Mu mugani wa Yesu w’abakobwa icumi, umukwe agereranya nde kandi se abakobwa b’abanyabwenge n’ab’abapfapfa bagereranya ba nde? Uwo mugani ukwigisha iki?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Utoza abigishwa gutegura
Twagombye gutoza abigishwa ba Bibiliya gutegura kuva tugitangira kubigisha. Ibyo twabikora dute?