19-25 Werurwe
MATAYO 24
Indirimbo ya 126 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Mukomeze kuba maso muri iyi minsi y’imperuka”: (Imin. 10)
Mt 24:12—Kubera ko kwica amategeko bizagwira, urukundo rw’abantu benshi ruzakonja (it-2 279 par. 6)
Mt 24:39—Gushaka imibereho bizatuma benshi bahangayika maze bareke kuba maso (w99 15/11 19 par. 5)
Mt 24:44—Umwana w’umuntu azaza mu gihe tutatekerezaga (jy 259 par. 4)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Mt 24:8—Ayo magambo ya Yesu asobanura iki? (“kuramukwa” ibisobanuro, Mt 24:8, nwtsty)
Mt 24:20—Kuki Yesu yavuze ayo magambo? (“mu gihe cy’imbeho,” “ku isabato” ibisobanuro, Mt 24:20, nwtsty)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Mt 24:1-22
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku nshuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Nyiri inzu azamure imbogamirabiganiro mukunze guhura na yo mu ifasi yanyu.
Gusubira gusura bwa mbere: (Imin. 3 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Usanze uwo mwaganiriye ubushize adahari, ariko hari mwene wabo.
Videwo y’uko wasubira gusura bwa kabiri: (Imin. 5) Erekana iyo videwo, hanyuma muyiganireho.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Twegereje iherezo ry’iyi si mbi”: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana iyo videwo.
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 13
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 97 n’isengesho