“Mukomeze kuba maso”
Nubwo umugani Yesu yaciye w’abakobwa icumi yawerekeje ku bigishwa be basutsweho umwuka, ubutumwa bukubiyemo bureba Abakristo bose (w15 15/3 12-16). “Nuko rero mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi n’isaha” (Mt 25:13). Ese ushobora gusobanura uwo mugani wa Yesu?
-
Umukwe (umurongo wa 1)—Yesu
-
Abakobwa b’abanyabwenge bari biteguye (umurongo wa 2)—Ni Abakristo basutsweho umwuka biteguye gusohoza inshingano yabo mu budahemuka kandi bagakomeza kumurika nk’imuri kugeza ku mperuka (Fp 2:15)
-
Humvikana urusaku ngo: “Umukwe araje!” (umurongo wa 6)—Ikimenyetso kigaragaza ukuhaba kwa Yesu
-
Abakobwa b’abapfapfa (umurongo wa 8)—Ni Abakristo basutsweho umwuka bagiye gusanganira umukwe ariko ntibakomeze kuba maso no kuba indahemuka
-
Abakobwa b’abanyabwenge banze guha ab’abapfapfa ku mavuta yabo (umurongo wa 9)—Nyuma yo gushyirwaho ikimenyetso cya nyuma, Abakristo basutsweho umwuka b’indahemuka ntibazafasha uwo ari we wese uzaba yarabaye umuhemu
-
“Umukwe aba araje” (umurongo wa 10)—Yesu azaza guca imanza ahagana ku iherezo ry’umubabaro ukomeye
-
Abakobwa b’abanyabwenge binjiye mu birori by’ubukwe bari kumwe n’umukwe, urugi rurakingwa (umurongo wa 10)—Yesu azateranyiriza Abakristo basutsweho umwuka b’indahemuka mu ijuru, ariko abatarabaye indahemuka ntibazahabwa ingororano yo mu ijuru