Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Utoza abigishwa gutegura

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Utoza abigishwa gutegura

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Iyo abigishwa ba Bibiliya bategura barushaho gusobanukirwa ibyo tubigisha kandi bakabyibuka. Ibyo bituma bagira amajyambere vuba. Na nyuma yo kubatizwa, bazaba bagomba gutegura amateraniro n’ibyo bazakoresha mu murimo wo kubwiriza kugira ngo ‘bakomeze kuba maso’ (Mt 25:13). Ubwo rero, nibagira gahunda nziza yo kwiyigisha, bizabagirira akamaro mu buzima bwabo bwose. Twagombye gutoza abigishwa ba Bibiliya gutegura kuva tugitangira kubigisha.

UKO WABIGERAHO:

  • Jya ubabera urugero (Rm 2:21). Jya utegura buri gihe aho muri bwige kandi ubikore uzirikana umwigishwa (km 11/15 3). Jya umwereka ko nawe wateguye

  • Jya umushishikariza gutegura. Ikigisho nikimara guhama, uge umwumvisha ko kwiga Bibiliya bikubiyemo no gutegura kandi umwereke akamaro kabyo. Jya umwereka uko yabona igihe cyo gutegura. Hari ababwiriza batiza umwigishwa igitabo bateguriyemo mu gihe biga kugira ngo yibonere akamaro ko gutegura. Uge umushimira nategura

  • Jya umwigisha gutegura. Ababwiriza bamwe na bamwe iyo bagitangira kwigisha umuntu Bibiliya, bafata akanya bakamwigisha gutegura, aho kugira ngo uwo munsi bige