5-11 Werurwe
MATAYO 20-21
Indirimbo ya 76 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, agomba kuba umukozi wanyu”: (Imin. 10)
Mt 20:3—Abanditsi n’Abafarisayo bari abibone kandi bakundaga kwibonekeza no kuramukirizwa ‘mu isoko’ (“Isoko” amafoto, Mt 20:3, nwtsty)
Mt 20:20, 21—Intumwa za Yesu ebyiri zamusabye imyanya y’icyubahiro no kugira ububasha (“nyina wa bene Zebedayo,” “umwe iburyo bwawe, undi ibumoso bwawe” ibisobanuro, Mt 20:20, 21, nwtsty)
Mt 20:25-28—Yesu yavuze ko abigishwa be bagomba gukorera abandi bicishije bugufi (“umukozi,” “ataje aje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi,” ibisobanuro, Mt 20:26, 28, nwtsty)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Mt 21:9—Igihe imbaga y’abantu yarangururaga ivuga iti: “Turakwinginze, kiza Mwene Dawidi!” yashakaga kuvuga iki? (“Turakwinginze, kiza,” “Mwene Dawidi” ibisobanuro, Mt 21:9, nwtsty)
Mt 21:18, 19—Kuki Yesu yatumye igiti cy’umutini cyuma? (jy 244 par. 4-6)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Mt 20:1-19
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Videwo y’uko waganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 4) Erekana iyo videwo hanyuma muyiganireho.
Gusubira gusura bwa mbere: (Imin. 3 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro.
Ikigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) lv 36-37 par. 3-4
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ibikenewe iwanyu: (Imin. 5)
Ibyo umuryango wacu wagezeho: (Imin. 10) Erekana videwo yo muri Werurwe ivuga ngo: “Ibyo umuryango wacu wagezeho.”
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 11
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 53 n’isengesho