Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ibaruwa y’ikitegererezo

Ibaruwa y’ikitegererezo
  • Jya ushyiraho aderesi yawe. Niba wumva gushyiraho aderesi yawe bishobora guteza ikibazo, ushobora gusaba abasaza uburenganzira bwo gushyiraho aderesi y’Inzu y’Ubwami. Icyakora, NTUGOMBA NA RIMWE gukoresha aderesi y’ibiro by’ishami.

  • Jya ukoresha izina ry’uwo muntu wandikiye niba urizi. Ibyo bizatuma abona ko iyo baruwa ari we igenewe.

  • Jya wirinda gushyiramo amakosa, wubahirize amategeko y’ikibonezamvugo n’utwatuzo. Iyo baruwa igomba kuba ifite isuku. Niba wandikishije intoki, ugomba kwandika umukono usomeka neza. Nanone ntugakoreshe amagambo agaragaza ko wisanzuye cyane ariko nanone iyo baruwa ntiyagombye kuba imeze nk’iyo mu butegetsi.

Iyi baruwa y’ikitegererezo, irimo ibyo byose tumaze kuvuga. Si ngombwa ko igihe cyose ugiye kwandikira umuntu ukoporora iyi baruwa ijambo ku rindi. Jya ugira icyo uyihinduraho ukurikije impamvu itumye uyandika, imimerere yo mu gace kanyu n’umuco.